00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada igiye kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 July 2025 saa 09:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko igihugu cye kizemera Leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga, muri Nzeri 25 mu nama y’Inteko Rusange ya Loni, ikaba ibaye igihugu cya gatatu mu bigize G7 bimaze gutangaza ko bizashyigikira icyo cyemezo, nyuma y’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Iki cyemezo cyamaganiwe kure na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Donald Trump yavuze ko bizabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada.

Minisiti w’Intebe Carney yavuze ko iyi ntambwe yari ikenewe mu rwego rwo gusigasira icyizere cyo gushaka igisubizo cyo guhosha amakimbirane gishingiye ku bihugu bya Israel na Palestine.

Yagize ati "Canada irateganya kwemera igihugu cya Palestine mu nama ya 80 y’Inteko Rusange ya Loni muri Nzeri 2025."

Ikimara kumva iki cyemezo cya Canada, Israel yahise ikinenga ivuga ko ari igitutu ikomeje gushyirwaho ku rwego mpuzamahanga kandi bisa n’ibihuriweho.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Ambasade ya Israel muri Ottawa, yavuze ko "Kwemera igihugu cya Palestine hatariho guverinoma ishoboye, inzego zikora cyangwa ubuyobozi bwitangira abandi, ari uguhemba no gushyigikira ibikorwa by’ubugome ndengakamere bya Hamas byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023."

Perezida Trump na we asubiza kuri iki cyemezo cya Canada abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yavuze ko bizagorana kugirana amasezerano y’ubucuruzi na Canada.

Ati "Canada yatangaje ko ishyigikiye ko Palestine iba igihugu cyigenga. Ibyo bizatuma bigorana kugirana na yo amasezerano y’ubucuruzi."

Nyuma y'u Bufaransa n'u Bwongereza, Canada igiye kwemera Palestine nk'igihugu cyigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages