Umugore wa Justin Trudeau, yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus ku wa 11 Werurwe 2020 nyuma yo kuva mu ruzinduko yagiriraga mu Bwongereza.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Canada rivuga ko uyu muryango wahisemo kuguma mu rugo mu gihe bagitegereje ibisubizo by’abaganga bizemeza niba koko Sophie arwaye cyangwa niba ari muzima.
N’ubwo Trudeau ataragaragaza ikimenyetso na kimwe cya Coronavirus, iri tangazo ryakomeje rivuga ko yashingiye ku nama za muganga we ahitamo gukorera mu rugo.
Rigira riti “Minisitiri w’Intebe azamara iyi minsi atanga amabwiriza, kuri telefoni n’inama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Virtual meetings).”
Ibikorwa byose Trudeau yateganyaga kugaragaramo birimo inama zitandukanye hazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga ryifashisha amashusho abashe kubikurikirana ari mu rugo.
kuva Coronavirus yagera muri Canada imaze guhitana umuntu umwe mu gihe umubare w’abamaze kuyandura ari 103 aho abenshi biganje mu ntara za British Columbia, Ontario, Alberta, Quebec na Manitoba.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku mugaragaro ko Coronavirus ari icyorezo [pandémie] cyugarije Isi mu itangazo ryashyize hanze ku wa 11 Werurwe 2020.
Coronavirus imaze guhitana abantu barenga 4,749, mu gihe abayanduye magingo aya bagera ku 129,590, muri bo 68,670 barayikize ku Isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO