Umunyamerika Richard Ramirez uzwi ku izina rya "Night Stalker" yapfiriye mu bitaro bya California.
Ramirez, w’imyaka 53 y’amavuko yapfiriye muri gereza y’i San Quentin aho yari afungiye nyuma yo guhamwa n’icyaha hamwe n’abandi bicanyi 13 mu 1989. Ubuyobozi bukaba buvuga ko yazize indwara.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Ramirez yateye impungenge California y’Epfo mu 1984 - 1985 ubwo yafataga abantu ku ngufu akanabica. Ubwo bugizi bwa nabi bukaba bwaragaragaye igihe umwe mu bicanyi yinjiraga mu nzu nijoro, akaza gufatwa.
Mu 1985, Ramirez yafashwe bugwate anakubitirwa mu Burasirazuba bwa Los Angeles, ubwo yageragezaga kwiba imodoka.
Uyu mugabo azwi cyane mu ifoto yagaragaye mu binyamakuru, nyuma yaho polisi imuhamije icyaha cyo kwica akoresheje intoki.
Alan Yochelson, umukuru w’urukiko rwa Los Angeles, yavuze ko urupfu rwe ari igihe cy’ibyishimo mu mateka y’akarere ka Los Angeles. Akomeza avuga ko Richard Ramirez yakomerekeje abantu benshi. Agira ati "Ndatekereza ko n’ibitekerezo byacu bizakomeza kuba mu miryango yacu no mu barokotse ubu bwicanyi, kubera ko ubuzima bwabo bwahinduwe n’uyu mugabo."



















TANGA IGITEKEREZO