Sanderson n’ubundi akekwaho kuba ari we wishe umuvandimwe we Damien Sanderson.
Uyu mugabo yafashwe na polisi nyuma y’igisa nk’isiganwa yabakoresheje mu modoka ya ‘Chevrolet Avalanche’ na yo yari yibye mu rugo rw’umutarage.
Polisi ivuga ko yagendaga ku muvuduko wa kilometero 150 ku isaha ubwo yamukurikiraga ku munsi w’ejo.
Nyuma yo gutabwa muri yombi ngo yahise amererwa nabi cyane ajyanwa mu bitaro ari naho yaguye nk’uko BBC ibivuga.
Urupfu rwe rwasize benshi bari bahagaritse imitima biruhutsa barimo n’umuyobozi wa polisi.
Myles Sanderson yaciye igikuba nyamara n’ubundi yari asanzwe afite dosiye itoroshye kuko kuva afite imyaka 18 yari amaze guhamywa n’inkiko ibyaha bigera kuri 59 bitandukanye birimo ubujura, gukomeretsa no gukoresha ibikangisho.
Muri Gashyantare nibwo yafunguwe by’agateganyo atarangije igihano cy’imyaka ine yari yarakatiwe, akanama kigaga ku ifungurwa rye ngo kabonaga ko nta kibazo azateza rubanda ndetse ari uburyo bwiza bwo kumugorora no kumusubiza mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!