Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku wa 13 Werurwe 2020 ryemeje ko umugore we Sophie Grégoire yasanzwemo icyorezo cya Coronavirus. Bari bamaze umunsi umwe bavuye mu ruzinduko mu Bwongereza we n’umugabo we.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 nibwo Sophie Trudeau, yatangaje ko yakize icyo cyorezo. Abinyujije kuri Facebook, yavuze ko yakiriye ibisubizo by’abaganga byemeza ko yakize.
Yagize ati “Ubu meze neza cyane nabonye ibisubizo by’umuganga wanjye n’ibya Minisiteri y’Ubuzima ya Ottawa. Mbikuye ku mutima ndashimira buri wese ku byifuzo byiza yanyoherereje.”
Sophie Trudeau yasanzwemo Coronavirus ku wa 12 Werurwe ubwo yari avuye mu ruzinduko mu Bwongereza ari kumwe n’umugabo we, wahise wishyira mu kato nkuko inama z’abaganga zibivuga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Trudeau yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gukomeza kuguma mu rugo n’umuryango we, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’impuguke mu by’ubuzima kandi ko ariko buri wese yari akwiriye kubigenza.
Ati “Dukomeje gukurikiza amabwiriza y’impuguke mu by’ubuzima, kandi byaba byiza ariko buri wese abigenje. Tugomba kugerageza kuguma mu rugo, kwishyira mu kato uko bishoboka kose, kutajya hanze igihe bitari ngombwa cyane.”
Canada ifite abantu 5886 bagaragayeho Coronavirus. Abapfuye ni 63 naho abakize ni 508.


















TANGA IGITEKEREZO