00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada:Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakoranye umuganda na polisi

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 19 October 2015 saa 01:21
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba i Hamilton muri Canada, bakoranye umuganda na Polisi yo muri ako gace, kuri uyu wa 17 Ukwakira, nyuma bagira n’ibindi bikorwa birimo umukino wa gishuti w’umupira w’amaguru n’ubusabane.

Nk’uko tubikesha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwa Polisi ya Hamilton, iki gikorwa cyari kigamije kubaka umubano mwiza hagati ya Polisi y’i Hamilton n’Urubyiruko rw’Abanyarwanda bahatuye.

Cst Tara Copeland, uhagarariye Polisi ya Hamilton yavuze ko umuganda ari igikorwa gihuza abantu.

Ati ”Uyu ni umwanya tubonye kugira ngo twubake umubano urambye n’Abanyarwanda baba muri Canada.”

Jean, umwe mu Banyarwanda bari bitabiriye uwo muganda yashimiye Polisi y’i Hamilton kuba yarabafashije kwifashisha umuganda nk’imwe mu ndangagaciro z’u Rwanda mu gihugu cya Canada.

Uyu ni umuganda wa kabiri ukozwe n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton nyuma y’uwo bakoze tariki ya 25 Ukwakira 2014 wo gusukura umujyi bagamije kwimakaza uwo muco mwiza mu banyamahanga.

Icyo gihe, imiryango 50 y’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton na polisi yo muri ako gace batunganyije umusozi witwa Mountain Brow Park.

Nyuma y'umuganda basangiye ifunguro
Bakinnye umukino wa gicuti w'umupira w'amaguru
Bari bishimanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages