Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatatu na Minisitiri w’Ubutabera wa Canada, Sean Fraser, wavuze ko cyafashwe nyuma y’uko hagaragaye ko hakiri ukutumvikana mu nzego z’ubuvuzi ku buryo bwo kugena abafite uburwayi bwo mu mutwe baba bujuje ibisabwa ngo bemererwe iyo gahunda.
Fraser yavuze ko nubwo iki kibazo kitavugwaho rumwe, Guverinoma ibona ko guhagarika iyo gahunda ari cyo cyemezo gikwiye muri iki gihe.
Iki cyemezo kivuze ko Abanyacanada bafite uburwayi bwo mu mutwe nk’ikibazo cyonyine cy’ubuzima batazemererwa kubona ubufasha bwo kurangiza ubuzima bwabo, guhera muri Werurwe 2027 nk’uko byari byateganyijwe.
Guverinoma ya Canada yatangaje ko mu byumweru biri imbere izashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko uzahagarika iyo gahunda kugeza igihe kitazwi.
Minisitiri Fraser yagize ati “Nubwo nta bwumvikane busesuye kuri iki kibazo, twemera ko ubu ari bwo buryo bukwiye gukurikizwa muri iki gihe.”
Abashyigikiye ko iyi gahunda yakwagurirwa no ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bavuga ko kubima ayo mahirwe bishobora kuvutsa bamwe uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’ubwo kubona serivisi z’ubuzima.
Gahunda ya guhuhura abarwayi yemewe bwa mbere muri Canada mu 2016, icyo gihe yari igenewe cyane abantu bafite indwara zikomeye kandi zari zitezwe kubaviramo urupfu. Mu 2021, nyuma y’urubanza rwabereye muri Quebec, yaraguwe igera no ku bafite indwara zidakira nubwo urupfu rwabo rutabaga rwitezwe mu gihe cya vuba.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!