00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada yahagaritse inkunga yageneraga Niger

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 August 2023 saa 08:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Canada, bwatangaje ko bugiye guhagarika inkunga y’amafaranga iki gihugu cyageneraga Niger kubera ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kuba muri iki gihigu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Bimwe mu bihugu bikomeye nk’u Bufaransa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Amerika n’ibindi byahise bigaragaza ko bidashyigikiye ihirikwa rya Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe n’igisirikare.

Guverinoma ya Canada nayo yahise ihagarika inkunga y’amafaranga yatangaga kuri Niger ariko igaragaza ko inkunga yahabwaga abaturage yo izakomeza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye gahunda y’ubuhuza y’umuryango wa CEDEAO, igamije gusaba ko Perezida Bazoum asubizwa ku butegetsi.

Mu nkunga ziza kugerwaho n’izi ngaruka, harimo nk’amasezerano yari yasinywe hagati y’impande zombi mu 2020 yagombaga gutwara miliyoni 10$ buri mwaka kugera mu 2026.

Hari ibindi bihugu bitandukanye birimo nka Amerika byamaze guhagarika inkunga byageneraga Niger, bikaba bivuga ko izasubizwaho ari uko ubutegetsi bwasubijwe abasivile.

Iyi ni coup d’etat ya gatanu ibaye muri Niger kuva icyo gihugu gituwe na miliyoni zisaga 25 cyabona ubwigenge. Coup d’Etat ya mbere yabaye mu 1974, iyo mu 1996, iyo mu 1999, iyo mu 2010 ndetse n’iyi yo mu 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, yavuze ko igihugu cye gihagaritse inkunga cyageneraga guverinoma ya Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages