Bimwe mu bihugu bikomeye nk’u Bufaransa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Amerika n’ibindi byahise bigaragaza ko bidashyigikiye ihirikwa rya Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe n’igisirikare.
Guverinoma ya Canada nayo yahise ihagarika inkunga y’amafaranga yatangaga kuri Niger ariko igaragaza ko inkunga yahabwaga abaturage yo izakomeza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye gahunda y’ubuhuza y’umuryango wa CEDEAO, igamije gusaba ko Perezida Bazoum asubizwa ku butegetsi.
Mu nkunga ziza kugerwaho n’izi ngaruka, harimo nk’amasezerano yari yasinywe hagati y’impande zombi mu 2020 yagombaga gutwara miliyoni 10$ buri mwaka kugera mu 2026.
Hari ibindi bihugu bitandukanye birimo nka Amerika byamaze guhagarika inkunga byageneraga Niger, bikaba bivuga ko izasubizwaho ari uko ubutegetsi bwasubijwe abasivile.
Iyi ni coup d’etat ya gatanu ibaye muri Niger kuva icyo gihugu gituwe na miliyoni zisaga 25 cyabona ubwigenge. Coup d’Etat ya mbere yabaye mu 1974, iyo mu 1996, iyo mu 1999, iyo mu 2010 ndetse n’iyi yo mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!