Kuri ubu inkongi z'umuriro 136 ziri gutwika mu bice bitandukanye bya Canada, aho Leta yatangaje ko igiye kohereza indege za gisirikare mu kurwana n’izi nkongi yasenye hafi agace kose ka Lytton ndetse n'ibindi bice bitandukanye byagizweho ingaruka i Vancouver, aho abaturage benshi basabwe guhunga.
Ibipimo by’ubushyuhe muri Canada birimo kugabanuka ariko mu minsi ishize byari byarazamutseho hagati ya 20% na 50%, ari nayo mpamvu Leta yashyizeho ibyumba byo gukonjesha abantu badafite imashini zibikora mu ngo n’imodoka zabo.
Izi nkongi z’umuriro zatewe n’imirabyo y’inkuba irenga 12 000 yakubise mu bihe bitandukanye muri icyo gihugu, gusa abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere bavuze ko batakwemeza niba ubu bushyuhe n’izi nkongi zabukurikiye bifitanye isano n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Abantu barenga 700 biganjemo abageze mu za bukuru bibana, bamaze kwitaba Imana muri Canada bikekwa ko byagizwemo uruhare n'ubu bushyuhe budasanzwe.


Ibitekerezo 0