Abantu 28 bamaze kugwa mu mirwano hagati y’abarwanyi b’umutwe wa Seleka wiganjemo Abayisilamu n’uwa Anti-balaka ugizwe n’abakirisitu kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko imirwano y’iyi mitwe ihora ihanganye muri Repubulika ya Centre Afurika, iri kubera mu gace ka Mbres, kari mu birometero 300 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bangui.
Umutwe wa Seleka wamaze kwigarurira ako gace, ukaba watangiye no gushyiraho amategeko akagenga.
Umuryango utabara imbabare wa Croix rouge, watangaje ko usibye abagera kuri 28 bamaze guhitanwa n’iyi mirwano, ngo benshi barakomeretse impunzi ziriyongera mu gihugu, ndetse n’umukozi wa Croix rouge arasirwa muri aka gace arapfa.
Ubu bushyamirane buje nyuma y’iminsi mike iyo mitwe ikoze ubusabane bugaragaza ukwiyunga hagati yayo, igikorwa bafashijwemo n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afurika (Minusca)
Ibyo birori byari byahaye icyizere abaturage bava mu duce bari barahungiyemo, none bongeye guhura n’imirwano ikaze.
Abayobozi bo muri ako gace gakunze kubamo imirwano ubu abenshi barahunze bibereye mu mujyi wa Bangui aho barindiriye ko agahenge kagaruka.



















TANGA IGITEKEREZO