Urupfu rwa Carlos Menem rwatangajwe na Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez, abinyujije ku rukuta rwe Twiiter.

Menem yayoboye Argentine imyaka 10 kuva mu 1989 kugeza 1999, azwiho kuba yarashyize iki gihugu mu bihe bibi by’ubukungu, ingoma ye yaranzwe na ruswa, ndetse yashatse kenshi kongera kuyobora iki gihugu ariko ntibyamukundira.

Nyuma yo kuva ku butegetsi, Menem yabaye umusenateri uhagarariye Intara ya La Rioja mu Nteko Ishinga Amategeko muri Argentine guhera ku wa 10 Ukuboza 2005 kugeza apfuye.

France 24 ivuga ko yatangaje ko uyu musaza yari amaze igihe afite umusonga.

Menem yabaye Perezida wa 44 wa Argentine, yashinjwe ibyaha bya ruswa kenshi ariko ntana rimwe yigeze ahamwa nabyo.

Mu 2001 hashize imyaka ibiri avuye ku butegetsi yafungiwe iwe mu rugo ashinjwa kohereza intwaro muri Croatia na Equateur nyuma y’ibyumweru bike urukiko rumuhanaguraho ibyaha, arafungurwa.

Carlos Saúl Menem yabonye izuba ku wa 2 Nyakanga 1930, yavukiye mu gace ka Anillaco muri Argentine. Avuka kuri Mohibe Akil na Saúl Menem. Yari afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri Zulema Yoma na Cecilia Bolocco yarushaga imyaka 35, wabaye Miss wa Chile, akaba na Miss Universe mu 1987 ariko nyuma baje gutandukana.

Uwahoze ari Perezida wa Argentine, Carlos Menem, yitabye Imana ku myaka 90
Uwahoze ari Perezida wa Argentine, Carlos Menem, yitabye Imana ku myaka 90
Carlos Saúl Menem yabonye izuba ku wa 2 Nyakanga 1930
Carlos Saúl Menem yabonye izuba ku wa 2 Nyakanga 1930