00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chancelier w’u Budage yatabarije Ukraine ikeneye intwaro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 8 February 2024 saa 10:58
Yasuwe :

Ukraine igiye kuzuza imyaka ibiri iri mu ntambara n’u Burusiya ikomeje guhangana n’ikibazo cyo kubura intwaro ku buryo nta gikozwe mu minsi iri imbere byazaba bigoranye gukomeza guhangana n’iki gihugu.

Uku kubura intwaro kwa Ukraine kwagarutsweho na chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, aho yavuze ko u Budage buzakomeza gushyigikira iki gihugu kuko ngo uretse no kuba kubura ibikoresho byo kurwana byahindura imiterere y’urugamba byanagira ingaruka ku Burayi bwose.

Scholz yahamagariye u Burayi guhaguruka bakongera gufasha Ukraine igakomeza kurwana niba badashaka ko u Burusiya butsinda intambara. Ni mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ibihugu birimo n’u Budage byinubira gukomeza gushyigikira iki gihugu mu ntambara.

Abayobozi muri Ukraine bamaze iminsi bagaragaza ko bafite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho by’urugmba. Umwe mu ba dipolomate b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yavuze ko muri Werurwe uyu mwaka, bazaha Ukraine intwaro zingana na kimwe cya kabiri gusa cy’izo bayemererye mu ntangiriro z’umwaka ushize. Ukraine yari yemerewe na EU intwaro zigera kuri miliyoni.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya itangaza ko mu mwaka ushize wonyine Ukraine yapfushije abasirikare bagera kuri 215000 naho ibikoresho by’urugamba ibihumbi 28 birangirika. Ni mu gihe Perezida Putin avuga ko azakomeza kurwana kugeza atsinze urugamba.

chancelier w’u Budage yatabarije Ukraine ikeneye intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages