Kuri ubu Charles Michel niwe Minisitiri w’Intebe wemejwe n’ihuriro ry’amashyaka ya Politiki akorera mu Bubiligi.
Amashyaka ari muri iri huriro (MR, CD&V, OPEN VLD & N-VA) yari imaze igihe ari mu biganiro byo kunoza porogarame iyi Guverinoma igiye kujyaho izagenderaho, akaba ari ubwa mbere mu mateka y’u Bubiligi hashyizweho Minisitiri w’ Intebe ukiri muto ku myaka 39 y’amavuko.
Charles Michel muntu ki?
Charles Michel yavutse tariki 21 Ukuboza 1975 mu Mujyi wa Namur akaba ari umuhungu w’umunyamapolitiki Louis Michel uzwi cyane muri politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi cyane mu Karere k’ Afrika, ubu akaba ari depite mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi.
Charles Michel yatangiye politiki afite imyaka 16, akomeza gutera imbere ayobora urubyiriko ruturuka mu ishyaka rye MR urubyiruko bitaga "Nouvelle Fédération des Jeunes Réformateurs Libéraux de Jodoinge" guhera 1992 kugeza 1994, nyuma gukomeje gutorwa mu ku bujyanama mu buyobozi bw’ Akarere ka Brabant Wallon (1994 - 1999).
Ubusanzwe Michel ni umunyamategeko (lawyer/ avocat), yize muri Kaminuza ya ULB ( Université Libre de Bruxelles) na "Université d’Amsterdam" mu mwaka 1998, aho yabonye impamyabushobozi mu mategeko (Licence en Droit).
Yakomeje gutorerwa imirimo itandukanye muri politiki y’ ishyaka rye MR, harimo gutorerwa kuba Depite mu mwaka (1999-2000 & 2004-2007) aho yari n’umuvugizi w’ iryo shyaka; tariki ya 21 Ugushyingo 2007 kugera 2011 yabaye Minisitiri w’ Ubutwererane n’iterambere (Ministre Fédéral de la Coopération au Développement) abifatanyije no kuyobora Komini y’ Umujyi wa Wavre; guhera tariki ya 14 Gashyantare 2011 akaba yari Perezida w’ishyaka rya MR ku rwego rw’igihugu.
Biteganyijwe ko Charles Michel azarahirira iyi mirimo mishya imbere y’ Umwami w’ u Bubiligi Philippe kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira, akanatangaza ku mugaragaro abagize Guverinoma azaba ye.



















TANGA IGITEKEREZO