Ku wa 7 Mutarama, abagabo bitwaje imbunda bipfutse mu maso bagabye igitero ku cyicaro cya Charlie Hebdo i Paris bica barasa urufaya rw’amasasu ku bo bahasanze, n’abo barahigwa baricwa.
Nyuma umutwe w’intagondwa, Al Qaida watangaje ko ari wo wari wihishe inyuma y’icyo gitero uvuga ko cyagabwe kubera icyo kinyamakuru cyasebyaga Umuhanuzi Muhammad ariko nyuma y’aho cyongeye kumwandikaho ari no ku rupapuro rw’ibanze.
Ku rupapuro rw’ibanze rw’iyo nimero nshya igiye gusohoka hashushanyijeho imbwa ifite ikinyamakuru Charlie Hebdo mu menyo yirukankanwa n’ibikoko bisa nka Nicolas sarkozy, umuyobozi wa rimwe mu mashyaka akomeye mu Bufaransa, Marine Le Pen, Papa ….
Umwe mu bashushanyiriza icyo kinyamakuru, Luz avuga ko yabishushanyije ashaka kugaragaza ko Charlie Hebdo igarutse gukorogoshora ibikomerezwa.



















TANGA IGITEKEREZO