00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charlie Hebdo igiye kongera gushyira hanze nimero nshya yise "C’est reparti"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 February 2015 saa 03:51
Yasuwe :

Abanyamakuru ba Charlie Hebdo ku wa gatatu bazashyira ku isoko nimero yacyo ya 1179 yitwa “C’est Reparti, ” nyuma y’amezi abiri Intagondwa z’Abayisilamu zivuganye bagenzi babo 12.

Ku wa 7 Mutarama, abagabo bitwaje imbunda bipfutse mu maso bagabye igitero ku cyicaro cya Charlie Hebdo i Paris bica barasa urufaya rw’amasasu ku bo bahasanze, n’abo barahigwa baricwa.

Nyuma umutwe w’intagondwa, Al Qaida watangaje ko ari wo wari wihishe inyuma y’icyo gitero uvuga ko cyagabwe kubera icyo kinyamakuru cyasebyaga Umuhanuzi Muhammad ariko nyuma y’aho cyongeye kumwandikaho ari no ku rupapuro rw’ibanze.

Ku rupapuro rw’ibanze rw’iyo nimero nshya igiye gusohoka hashushanyijeho imbwa ifite ikinyamakuru Charlie Hebdo mu menyo yirukankanwa n’ibikoko bisa nka Nicolas sarkozy, umuyobozi wa rimwe mu mashyaka akomeye mu Bufaransa, Marine Le Pen, Papa ….

Umwe mu bashushanyiriza icyo kinyamakuru, Luz avuga ko yabishushanyije ashaka kugaragaza ko Charlie Hebdo igarutse gukorogoshora ibikomerezwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages