00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ChatGPT niyemera kwerekana ‘porno’ bizacura iki?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 20 July 2024 saa 07:44
Yasuwe :

Sosiyete y’Abanyamerika yibanda ku bushakashatsi mu by’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI), OpenAI, irimo gukora inyigo yo kuvugurura ambwiriza agenga imikorere ya ChatGPT, arimo ingingo ijyanye no kuba yazajya ihimba ikanasangiza amashusho y’urukozasoni yakozwe na AI, ibizwi nka AI porn.

ChatGPT ni imwe muri porogaramu za AI zikunzwe ndetse zikoreshwa na benshi, kuko imibare yerekana ko abiyandikishije bayikoresha mu buryo buhoraho barenga miliyoni 180, naho abayisura buri kwezi babarirwa muri miliyoni 600.

Mu Rwanda, iyo uganiriye n’abakoresha AI muri telefoni zabo cyangwa abatazikoresha ariko bazi ko zibaho, usanga benshi bazi ChatGPT yonyine. Hari n’ubwo usanga umuntu azi ibyo ChatGPT ikora ariko atazi ko ari AI.

Nubwo umubare w’abayikoresha wagiye ukomeza gutumbagira ikigarurira imitima ya benshi, bamwe bayinenze ko itabasha guhanga no gusangiza amashusho y’urukozasoni.

Birashoboka ko OpenAI ishobora kuba yaratekereje kuri ayo mavugurura kugira ngo igire icyo ikora kuri ibyo byifuzo bya bamwe mu bayikoresha, ikomeze yigarurire isoko rya AI.

Urubuga rwa X (yahoze ari Twitter) narwo ruherutse gukora amavugurura nk’ayo, rworoshya ingamba kugira ngo abarukoresha babashe gusangizanya bene ayo mashusho.

Kuba ChatGPT yaba ihanga ikanasangiza amashusho y’urukozasoni nk’uko ihanga inyandiko z’ubwoko butandukanye, nta kabuza bizatumbagiza umubare w’abayikoresha, haba mu buryo buhoraho cyangwa kuyisura.

Uko kwiyongera kw’abayigana, ni ko OpenAI izaba irushaho kubasaruramo amafaranga, yagura isoko ryayo.

Joanne Jang, Umuyobozi muri OpenAI yagize ati “Hari igihe cy’ihanga ry’udushya usanga ari ngombwa ko abakiliya bacu bakenera gushyiramo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, no kugaragaza ubusa [nudity).”

Icyakora mu bihe byashize hagiye hagaragara abakoresheje porogaramu za AI bakambika ubusa amafoto y’abandi bantu biganjemo ibyamamare, nyuma bakayakwirakwiza.

Hari impungenge ko ChatGPT niba ibasha guhanga amashusho y’abakuze, bamwe bashobora kuzabikoresha baharabika abandi, bikongera ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Ikindi cyibazwaho ni ukuntu OpenAI izabigenza kugira ngo ayo mashusho atabangamira abana bakoresha ChatGPT mu masomo.

Ibisubizo by’ibyo bibazo byose bizaboneka ayo mabwiriza avuguruye amaze kujya ahagaragara, gusa icyitaweho kurusha ibindi ni ukwagura isoko ry’ubucuruzi bwa AI.

ChatGPT ishobora kwemera kujya ihimba amashusho y'urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages