Mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashize ibyumweru bitari bike hagaragara ibyapa biriho abasore basa nk’abatwite, byamanitswe mu rwego rwo gukora ubukangurambaga ku bakobwa batwita bakiri bato.
Mu rwego rwo kurwanya inda z’abakobwa b’abangavu, abatuye Umujyi wa Chicago batekereje gukora ibyapa bikurura buri wese niko guhitamo gushyiraho abasore b’ingimbi bambaye ubusa igice cyo hejuru bafite inda nini nk’izabagore batwite, bakandikaho ko uwo mwana umwangavu atwita aba atiteguwe bati “unexpected?”
Nk’uko tubikesha Gentside ibyo ngo byakozwe kugira ngo humvikanishwe ko iyo umwangavu atwise atari we gusa bireba, no kugira ngo hashimangirwe ibiganiro hagati y’abakuru n’abato kuri icyo kibazo. Ibyo byapa byashyizwe hirya no hino mu Mujyi wa Chicago, byanditseho kandi ngo “Twirinde abangavu batwita, dukoresha agakingirizo cyangwa twifata.”
Nk’uko ikigo gishinzwe ubuzima muri Chicago kibitangaza, cyahisemo gukoresha ibyo byapa mu bukangurambaga kubera ko cyabonaga ko buri wese azagwa mu kantu akibonye, agatekerezo ku kibazo cy’abangavu batwita n’uruhare yagira mu kubirwanya cyane cyane ko atari n’umwangavu uba urebwa n’icyo kibazo gusa.
Mu gihe rero hirya no hino abasore bamwe hari n’abatera inda abakobwa b’abangavu bakabatererana, ntawamenya niba ibyo byapa byakwijwe nabo bagaragara nk’abatwite hari ubutumwa bizabasigira.



















TANGA IGITEKEREZO