00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNLG irasaba ingengo y’imari yo kubika inyandiko za Gacaca mu buryo bugezweho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 October 2015 saa 08:42
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya 2014/2015, yavuze ko ikeneye kongererwa ingengo y’imari kugira ngo ibashe gushyingura inyandiko za Gacaca mu buryo bugezweho.

Dr John Rutayisire perezida wa CNLG yavuze ko muri uwo mwaka w’ingengo y’imari bakoze byinshi birimo gutegura ibikorwa byo kwibuka, ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside no gukora ubuvugizi bwo gufasha abarokotse.

Ariko nkuko TNT yabitangaje, ngo Rutayisire yagaragaje ko hari ibitarakozwe kubera ingengo y’imari idahagije, nko kubika neza inyandiko n’imanza za Gacaca mu buryo bugezweho.

Umwaka ushize CNLG yahawe miliyari ebyiri zivuye mu ngengo y’imari ya Leta, ariko iza kubona andi asaga miliyoni 117 avuye mu baterankunga.

Inyandiko n’imanza za Gacaca zigomba kubikwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga, mu rwego rw’umutekano kugira ngo zitazabura, ndetse bikanafasha kuboneka bworoshye.

Yaragize ati “Hari bimwe muri ibyo bikorwa byatangiye. Ariko gushyira izo nyandiko muri mudasobwa bikeneye indi ngengo y’imari kugira ngo bigende neza.”

Inyandiko zirimo imanza za Gacaca ziri mu masanduku, zikaba zibitswe ku Kicaro gikuru cya Police Kacyiru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages