Iyo ndege yahanutse mu duce tw’imisozi tudatuwe twa Colombia, mu byumweru bibiri bishize.
Kuwa Gatatu Perezida Petro yanditse kuri Twitter ko abana babonetse ariko aza kubisiba mu masaha yakurikiyeho, avuga ko yari yibeshye kuko amakuru yahawe n’ikigo gishinzwe kwita ku bana atari yizewe.
Icyo kigo cyavuze ko amakuru cyahawe n’abantu bari gushakisha abo bana, avuga ko babonanye na bo ari bazima, nyamara Perezida Petro we yavuze ko atari byo kuko nta rwego na rumwe mu ziri gushakisha abo bana ruremeza neza ko rwahuye nabo.
BBC yatangaje ko kimwe mu byatumye abantu bakeka ko abo bana bakiriho, ari uko abashakisha babonye bimwe mu bikoresho bari bafite ndetse n’utuzu bagiye bubaka, bigaragaza ko bakiriho.
Byatumye barushaho gukomeza gushakisha kuko bakeka ko bakizerera mu mashyamba, barabuze uko bayavamo.
Abo bana bane babuze ubwo indege nto yari ibatwaye na mama wabo yakoraga impanuka tariki 1 Gicurasi. Mama wabo n’abapilote babiri bari babatwaye bahise bapfa nkuko byemejwe n’abari mu bikorwa by’ubutabazi icyakora imirambo y’abana ntabwo yigeze iboneka.
Ibikorwa byo gushaka abo bana biracyakomeje hifashishijwe inzego z’umutekano ndetse n’abaturage gakondo bamenyereye amashyamba manini iyo ndege yaguyemo.
Iyi ndege yaguye ubwo yari ivuye mu Mujyi wa Araracuara hafi y’ishyamba rya Amazon mu Majyepfo ya Colombia, igiye mu mujyi wa San José del Guaviare.
Mbere y’uko indege ihaguruka, abapilote bayo bari bavuze ko ifite ikibazo cya moteri.






Ibitekerezo 0