Iyi nama yari imaze ibyumweru bibiri, abahanga n’abahagarariye Leta zinyuranye z’ibihugu byo mu Muryango w’Abibumye bashakira hamwe igisubizo ku ihindagurika ry’ikirere.
Mu gusuzuma umushinga w’amasezerano wa nyuma, hemejwe uburyo bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere, ubushyuhe bugakomeza kwiyongera ku kigero cyo munsi ya degere selisiyusi ebyiri, ndetse bikazanagera kuri imwe n’ibice bitanu.
Aya masezerano ashyiraho inkunga ya miliyari 100 z’amadorali ya Amerika agenewe gufasha imishinga itadukanye yafasha ibihugu bikennye kwikura mu ngaruka biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ahanini iva ku byuka byoherezwa n’inganda z’ibihugu byateye imbere.
Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yavuze ko ibihugu nibihugira ku nyungu zabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ibiyakubiyemo bishobora kutagerwaho uko byifuzwa.
Uyu mushinga umaze kwemezwa n’abari muri iyi nama numara kunyura ku baminisitiri bakawandika neza, biteganyijwe ko Leta zisaga 200 zizawemeza ubundi amasezerano akazatangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka wa 2020.
Ingaruka zo kwiyongera k’ubushyuhe bwo ku isi zigaragarira mu bice bimwe bihura n’ibibazo by’amapfa atewe n’izuba ryinshi, ahandi hakaba imyuzure ihitana abatari bacye abandi bakicwa n’inzara.






Ibitekerezo 0