Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bukungu, kuko hari inzego zirimo nk’amahoteli n’ibigo bikora mu gutwara abantu byagombaga kugabanya umubare w’abo byakira.
Nk’urugero, indege yatwaraga abantu 300 ubu igomba gutwara 150, kandi ntibiyibuza gukoresha ibingana n’ibyo yakoreshaga mu rugendo mbere, kandi inyungu yinjira yaragabanutse bitewe n’igabanuka ry’abagenzi.
Mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka, ibigo by’indege birimo Lufthansa y’Abadage na Alitalia y’Abataliyani, biri mu bufatanye n’inganda zikora imiti i Burayi mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo byafatanya mu gukora ibipimo bya Coronavirus bishobora gutanga ibisubizo mu minota 15 yonyine.
Ibisanzweho birimo PRC bitanga ibisubizo mu masaha ashobora kugera kuri 24, bigatuma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus, ushaka gutega indege afata igipimo mbere y’umunsi ngo akore urugendo, cyangwa akagomba kwishyira mu kato ageze aho agiye kugira ngo abanze asuzumwe niba nta bwandu bwa Coronavirus yinjiranye.
Ibi rero byagabanyije umubare w’abakora ingendo zo mu ndege, ari na ko bigabanya inyungu y’ibigo bikora ako kazi.
Abahanga bemeza ko mu gihe urukingo rwa Coronavirus rutaraboneka, igipimo gishobora gutanga ibisubizo mu minota micye gishobora gufasha Isi mu kongera gukora ibintu nk’uko byahoze.
Kugeza ubu, ibigo birimo Laboratwari ya Abbott na Becton Dickinson & Co biri mu rugamba rwo gukora icyo gipimo, ndetse bitekerezwa ko bitarenze ukwezi gutaha, ibi bipimo byaba byamaze kwemezwa bigatangira gukoreshwa n’ahandi ku Isi.
Hagati aho, hari impungenge z’ubuziranenge bw’ibipimo bitajyanywe gusuzumirwa muri laboratwari, kuko ikigero cy’ubwizerwe cyabyo ari hagati ya 80% na 90%, mu gihe igipimo cy’ubwizerwe bw’ibipimo byajyanywe muri laboratwari kiri hejuru ya 95%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!