Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS, riragaragaza ko iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare w’abanduye benshi ku Isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu abantu 365 213 nibo bamaze kwandura muri iki gihugu, abandi 22 746 bamaze gupfa kandi abandura n’abapfa bakomeje kwiyongera.
Muri Amerika ho bamaze kugira abanduye 1 686 436 naho abandi 99 300 bamaze gupfa.
Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Amerika, White House, byatangaje ko Perezida Trump yafashe iki cyemezo mu kurengera abaturage b’igihugu cye.
Trump yagize ati “Iki cyemezo kizafasha ku buryo abantu bava muri iki gihugu [Brésil], batongera kuba igicumbi cy’ubwandu bushya mu gihugu cyacu.”
Gusa Trump yavuze ko iki cyemezo kitazabangamira urujya n’uruza mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Mu Cyumweru gishize nibwo Trump yari yatangaje ko yateganyaga kugabanya abantu bava muri Brésil, ariko iki cyemezo ntikireba abafite ubwenegihugu bwa Amerika.
Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 28 uku kwezi.
Umujyanama mu by’umutekano muri Amerika, Robert O’Brien, yabwiye CBS ko “Nk’uko twabikoze ku Bwongereza, ku Burayi ndetse n’u Bushinwa, dufite icyizere ko iki cyemezo ari icy’agateganyo, ariko kubera uburyo ibintu bimeze muri Brésil, tugiye gufata ingamba zishoboka kugira ngo turengere ubuzima bw’Abanyamerika.”
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, The Associated Press, byatangaje ko umujyanama wa Perezida wa Brésil mu by’ububanyi n’amahanga, Filipe Martins, yatangaje ko ibyakozwe na Amerika ari nk’ibyo yakoze ku bindi bihugu bityo nta gishya kirimo.
Imibare igaragaza ko ingendo z’indege zavaga muri Brésil zijya muri Amerika zari zaragabanutse, kuko nko muri Gashyantare uyu mwaka zari kuri 700, ariko zaje kugera ku 140 muri Mata uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO