Umuvuduko w’uko kwihinduranya ushobora kuza udakabije ariko virusi nshya ikagira ubukana ugereranyije n’iyari isanzwe kandi ikangiza byinshi.
Abashakashatsi bavuga ko “Tugerageje kuvuga ku bintu bishoboka, Coronavirus ishobora kwihinduranya ikavamo ubwoko bufite imbaraga kurushaho.”
Ku wa 5 Ukwakira, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko Covid-19 izakomeza kugenda yihinduranya.
Covid-19 ni indwara iterwa na virusi yo mu bwoko bwa SARS-COV-2 yandura. Mu bantu bayirwara harimo abatagaragaza ibimenyetso bihambaye kandi bagakira nta bundi buvuzi bw’umwihariko bahawe. Icyakora hari abandi bashobora kuremba ndetse bigasaba ko bakurikiranirwa hafi.
Kugeza ubu abarenga miliyoni 621 mu batuye Isi bamaze kuyandura ndetse yishe miliyoni 6,5.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!