Iki gihugu cyatangaje ko kizatangira kohereza izi nkingo zo mu bwoko bwa Astrazeneca mu byumweru biri imbere ariko ntikigeze gitangaza urutonde rw’ibihugu bizagerwaho n’iyi gahunda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israël, Yair Lapid, yavuze ko iki gihugu kigamije gutanga umusanzu muri gahunda y’Isi yo kurandura Covid-19, atangaza ko izi inkingo zizoherezwa muri kimwe cya kane cy’ibihugu byo muri Afurika. Ni ukuvuga ibihugu 13.
Iki gihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika cyane ibyo mu burasirazuba birimo u Rwanda, Kenya na Uganda.
Israël iri mu bihugu bya mbere ku Isi bimaze gukingira byuzuye abaturage benshi bangana na 63% mu gihe Afurika yose imaze gukingira byuzuye 7% by’abaturage bangana na miliyoni 77, nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ibigaragaza.
Igenzura riheruka gukorwa mu Ukwakira n’imiryango itegamiye kuri leta irimo Oxfam, ActionAid na Amnesty International, ryagaragaje ko 12% bya dose z’inkingo miliyoni 994 zemewe gutangwa n’ibihugu bikize muri gahunda ya Covax ari zo zimaze kugezwa mu bihugu bikennye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!