Igerageza rizakorerwa ku bana 675o bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada mu gihe cy’amezi atandatu nkuko Xinhua yabitangaje.

Abazitabira igerageza bazahabwa inkingo mu byiciro bibiri, hagati y’icyiciro kimwe n’ikindi hacemo iminsi 28.

Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel yavuze ko bagiye mu igerageza ku bana bato, nyuma y’uko urukingo rwabo rutanze ibisubizo byiza ku bantu bari hejuru y’imyaka 18.

Hazageragezwa abana bari hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri 12 mu cyiciro cya mbere, mu cya kabiri hageragezwe abana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza ku bataruzuza imyaka 2.

Moderna ni rumwe mu nkingo zemerewe gutangwa muri Amerika, nyuma y’izindi nkingo ebyiri zirimo urwakozwe na Pfizer n’urwa Johnson & Johnson.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu basaga miliyoni 110 bamaze guhabwa inkingo za Covid-19 mu gihe hari izindi nkingo miliyoni 142 zamaze gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu ngo zitangwe.