00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CPCR iranenga imyitwarire ya France 2 na Paris Match ku gupfobya Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 March 2015 saa 12:06
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa CPCR rikorera mu Bufaransa, riranenga uburyo ubuyobozi bw’ibitangazamakuru France 2 na Paris Match bwatereye agati mu ryinyo ku kibazo cy’abanyamakuru babo bagaragaye mu kiganiro cyapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Alain Gauthier, Umuyobozi wa CPCR avuga ko nyuma y’uko television France 2 ihaye umwanya umuyobozi w’ubwanditsi bw’ikinyamakuru Paris Match akavugira mu kiganiro ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abahutu, kuwa 5 Gashyantare 2015, bandikiye ibaruwa abayobozi b’ibi bitangazamakuru babasaba gukosora imvugo y’uwo munyamakuru no kuvuga ukuri kuri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iri shyirahamwe rivuga ko kuba ntacyo abayobozi b’ibyo bitangazamakuru baravuga cyangwa ngo bakore, ari ikindi gikomere giteye ubwoba, kuko bari biteguye inyandiko yicuza kandi igasaba imbabazi ku ikosa bakoze, kandi bari biteguye kubababarira cyane ko kwibeshya ari ibya buri wese. Kuba rero ntakirakorwa ni ikintu cyo kwibazaho.

Gauthier yongeraho ko intego yabo y’ibanze ari ukwanga ibinyoma bikwirakwizwa mu bitangzmakuru, bigamije guteza umwiryane n’imyivumbagatanyo muri rubanda.

Ubwo hari mu kiganiro Télé Matin cyo ku itariki 31 Mutarama 2015 kuri televiziyo France 2, umunyamakuru William Leymergie yakiraye mugenzi we Damien Thevenot wari uje kuganira na Olivier Royant umuyobozi w’ubwanditsi bw’ikinyamakuru cya Paris Match.

Uyu yavuze kuri imwe mu mafoto yo muri iki kinyamakuru asobanura ko yagaragazaga jenoside yakorewe Abahutu, ibyo byamaganwa na CPCR iyoborwa na Alain Gauthier, ndetse ibyo ntibikwiye kwihanganirwa.

Indi nkuru mwasoma: Mukande hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages