Ibi bibaye nyuma y’uko Raúl Castro, murumuna wa Fidele Castro, atangarije mu nama nkuru y’ishyaka rya PCC ko yifuza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ku myaka 89.
Castro yavuze ko agiye kwegura kuri uyu mwanya, mu guha abakiri bato umwanya wo kwinjira mu buyobozi bw’igihugu.
Byitezwe ko Miguel Díaz-Canel w’imyaka 60, wanasimbuye Raúl Casto ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2018, aza no kumusimbura ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka.
Abavuga ibi babishingira ku kuba Raúl Casto aherutse gushima ko Miguel Díaz-Canel uyoboye Cuba kugeza ubu yitwaye neza mu guhangana n’ikibazo cy’ubukungu.
Miguel kandi yashimiwe kuba atarabangamiye gahunda z’imitegekere y’iki gihugu, zirimo kugira ishyaka rimwe rukumbi mu gihugu cyose.
Raúl Modesto Castro Ruz, watangaje ko agiye kwegura ku buyobozi bw’ishyaka Cmmunist Party of Cuba (CCP), yari yaratangiye izi nshingano tariki 19 Mata 2011, asimbuye Fedel Castro wari umaze imyaka irenga 48 ayobora iri shyaka.
Aba bombi bazwi cyane ku buryo barwanye na Amerika mu ntambara zigamije gukwirakwiza amahame ya gi-communiste icyo gihugu kigenderaho.
Ku ngoma ya Raúl iki gihugu cyashatse kubaka umubano na Amerika ndetse Barrack Obama wakiyoboraga abonana nawe, ariko ibi byari iby’akanya gato kuko Donald Trump yaje akabisubiza irudubi, n’ubwo Joe Biden yavuze ko Leta ye izasesengura ikibazo cya Cuba mu buryo bwihariye, ku gahunda za Trump kuri iki kibazo zishobora kuvugururwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!