00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yahishuye ko arwaye kanseri ya prostate

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 24 November 2025 saa 05:56
Yasuwe :

David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yahishuye ko bamusanzemo kanseri ya prostate, ndetse buri gihe aterwa ubwoba no kumva ayo magambo.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru The Times, cyasohotse ku wa 23 Ugushyingo 2025, Cameron w’imyaka 59, yavuze ko yagiye kwisuzumisha iyi ndwara nyuma yo kubikangurirwa n’umugore we Samantha, wumvise Nick Jones, washinze Soho House, avuga iby’iyo ndwara kuri radio.

Prostate ni urugingo ruboneka ku bantu b’igitsina gabo gusa, rukaba ruri munsi y’uruhago aho rukikije umuheha usohora inkari n’amasohoro. Inyuma yarwo hari igice gihera cy’urura runini.

Cameron yakoze ikizamini mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibisubizo bigaragaza ko ibipimo bya kanseri byari hejuru, ndetse nyuma hakoreshejwe uburyo bwa MRI na biopsy, ibizamini byombi byemeza ko afite kanseri ya prostate.

Cameron yabivuzeho agira ati “Buri gihe wibwira ko bizagenda neza. N’iyo ufite ibipimo biri hejuru, ushobora kumva ko bidakomeye.”

“Ukoresha uburyo bwa MRI ukabona utuntu duke tw’umukara. Ugatekereza uti oya, bizagenda neza. Ariko iyo ibisubizo bije, ugasanga ufite kanseri ya prostate. Buri gihe ugira ubwoba kumva ayo magambo.”

Amakuru avuga ko Cameron yahawe ubuvuzi bwa ‘focal therapy’, bwibanda ku gice cyibasiwe na kanseri, hakoreshejwe uburyo bwa ‘ultrasound’ bwica uturemangingo twa kanseri.

Ubu buryo bwa ‘focal therapy’, bushobora kubika igice kidafite kanseri neza, kandi bugira ingaruka nke kuruta ubuvuzi bwa radiation. Ndetse bikumira Kanseri gukwirakwira mu mubiri.

Cameron wayoboye kuva mu 2010 ageza mu 2016, yasabye ko leta y’u Bwongereza yashyiraho gahunda yo gusuzuma abantu hakiri kare kanseri ya prostate, kugira ngo imirimo yo kuyivura ibe ingirakamaro. Iyi gahunda yasabwe kandi na ‘Prostate Cancer Research’, umuryango ukora ubushakashatsi ku kanseri ya prostate.

Kanseri ya prostate niyo kanseri ikunze kugaragara ku bagabo mu Bwongereza, aho buri mwaka hashyirwa hanze ibipimo bishya 55.000, by’abayirwaye.

David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, ahanganye n'uburwayi bwa kanseri ya prostate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages