Izi porogaramu zubatswe mu buryo buri wese ashobora gukoresha code zazo akazivugurura cyangwa akagira ibyo anoza, ibizwi nka ‘Open Source’.
DeepSeek-V4-Pro ifite ubushobozi kurusha izindi porogaramu za AI zirimo ChatGPT na Google Gemini mu bijyanye no gukora imibare ndetse no porogaramu za mudasobwa.
Ubuyobozi bwa DeepSeek bwagaragaje ko DeeSeek-V4-Pro ari iya kabiri ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya Google Gemini 3.1-Pro mu bumenyi rusange bw’Isi.
Bwagaragaje ko hari ibikinozwa mu mikorere y’izi porogaramu zivuguruye za DeepSeek ugereranyije n’izo OpenAI na Google ziheruka gushyira hanze, ariko hagati y’amezi atatu n’atandatu zizaba zikora neza.
DeepSeek-V4-Pro na DeepSeek-V4-Flash zije nyuma y’izindi porogaramu za DeepSeek R1 na V3.1 zavuguruwe.
DeepSeek yashyize hanze izi porogaramu nshya yigaruriye imitima ya benshi mu 2025 nyuma yo gushyira hanze porogaramu ya DeepSeek-R1 ibasha guhangana n’iz’ibigo bikomeye nka ChatGPT ya OpenAI ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!