00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark: Abana bato bakusanyije asaga miliyoni 16 rwf yo gufasha abana bo mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 February 2015 saa 09:40
Yasuwe :

Abana biga mu mashuri abanza, bafite hagati y’imyaka 7 na 13 bo muri Denmark bakusanyije ama-Krone (amafaranga yo muri icyo gihugu) 180 000 ahwanye n’ay’u Rwanda 16, 560, 000 bayagenera gufasha bagenzi babo bo mu Rwanda batishoboye.
Abo bana basaga 16 000 begeranyije ayo mafaranga bayakuye mu bikorwa by’ubugiraneza no mu turimo bakoreraga abo mu miryango yabo nabo bakabitura amafaranga make.
Ikinyamakuru The Copenhagen Post kivuga ko abo bana bizeye ko ayo mafaranga bakusanyije mu (…)

Abana biga mu mashuri abanza, bafite hagati y’imyaka 7 na 13 bo muri Denmark bakusanyije ama-Krone (amafaranga yo muri icyo gihugu) 180 000 ahwanye n’ay’u Rwanda 16, 560, 000 bayagenera gufasha bagenzi babo bo mu Rwanda batishoboye.

Abo bana basaga 16 000 begeranyije ayo mafaranga bayakuye mu bikorwa by’ubugiraneza no mu turimo bakoreraga abo mu miryango yabo nabo bakabitura amafaranga make.

Ikinyamakuru The Copenhagen Post kivuga ko abo bana bizeye ko ayo mafaranga bakusanyije mu gihe cya Noheli ya 2014 azasaranganywa mu miryango y’abanyarwanda batishoboye akabagoboka mu kurera abana 36 000.

Mu mwaka wa 2013 abandi bana 3600 bakusanyije ama-Krone 63 000 bayobowe n’umuryango SOS Boryenbyerne. Uwo muryango usanzwe ufasha impfubyi n’abatishoboye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages