00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark igiye gutanga inkunga izafasha Abayanfurika kuboneza urubyaro, byitezweho kugabanya abimukira

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 July 2017 saa 09:29
Yasuwe :

Leta ya Denmark yatangaje ko igiye gutanga inkunga ingana na miliyoni 14 z’amadolari, azakoreshwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro muri Afurika, igikorwa cyitezweho kugabanya umubare w’abimukira b’Abanyafurika bajya ku mugabane w’u Burayi.

Minisitiri w’Ubufatanye mu Iterambere, Ulla Tornaes, yatangaje ko inda zitifujwe zigira ingaruka cyane ku buzima n’imibereho y’abatuye mu bihugu bikennye, aho yagaragaje ko habarurwa abagore bagera kuri miliyoni 225 batabasha kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati “Inda zitifujwe zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuva ku bana b’abakobwa bata ishuri, n’ababyeyi bapfa babyara. Binagira ingaruka ku mibereho, aho iterambere rya byinshi mu bihugu ridindizwa n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage.”

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Tornaes yatanze urugero rwa Afurika, aho yavuze ko bishoboka kugabanya ubwiyongere bw’abaturage binyuze mu kuborohereza kubona uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Niba ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika bukomeje kuri iki kigero, Abatuye Afurika bazikuba kabiri bave kuri miliyari 1.2 bagera kuri miliyari 2.5 mu 2050. Kimwe mu bisubizo byo kugabanya umubare w’abimukira bajya ku mugabane w’u Burayi ni ukugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage mu bihugu byinshi bya Afurika.”

Denmark kimwe n’ibindi bihugu byinshi biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yagiye ihangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro.

Umubare w’abasaba ubuhungiro muri Denmark mu 2016 waragabanutse ugereranyije na 2015, kuko hakiriwe 5 500, mu gihe umwaka wari wabanje bari ibihumbi 21.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages