Byabaye kuri iki Cyumweru muri icyo gihugu cyo mu Burayi bw’Amajyaruguru, agace kagizwe n’ibihugu bizwiho gutekana cyane kurusha ibindi ku Isi.
Polisi yatangaje ko abapfuye barimo umusore w’imyaka 17 n’umugabo ukomoka mu Burusiya w’imyaka 47.
Hari umusore w’imyaka 22 w’umunya-Denmark wahise atabwa muri yombi, akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Soeren Thomassen, yatangaje ko uwo musore yari asanganywe ibibazo byo mu mutwe kandi ko bigaragara ko atari igikorwa cy’iterabwoba.
Biteganyijwe ko uwo musore agezwa imbere y’umucamanza kuri uyu wa Mbere.
Iki gitero cyateye ubwoba benshi muri Denmark kuko ari igihugu kidasanzwemo ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’ibindi bibangamira umutekano.
Minisitiri w’Intebe Mette Frederiksen yavuze ko ari igitero kibabaje kandi cy’ubugwari cyibasiye igihugu cye.
Ati "Umurwa mukuru wacu mwiza kandi utekanye dore wahindutse mu kanya nk’ako guhumbya."
Uwatawe muri yombi bamusanganye imbunda n’amasasu ubwo yafatwaga.
Inyubako ya Field’s igitero cyabereyemo ni iguriro rinini rifite amaduka asaga 140 na za restaurants, nkuko BBC yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!