Ni ibiganiro byabaye ku wa 14 Mutarama 2026. Byabaye mu gihe Perezida wa Amerika yakomeje kugaragaza inyota afitiye iki kirwa, ndetse agaragaza ko impamvu agishaka cyane ari uko ari ingenzi cyane mutekano wa Amerika na sisiteme y’umutekano izwi nka ‘Golden dome’ iri kubakwa.
Trump kandi yari aherutse kugaragaza ko niba kwiyomekaho iki kirwa ku neza bitakunda, yiteguye no gutanga amafaranga akakigura ariko abayobozi ba Greenland na Denmark bamusubiza bamubwira ko kitagurishwa.
Greenland ni cyo kirwa kinini ku Isi, kikaba gituwe n’abantu hafi ibihumbi 57. Kuva mu 1979, kigenzura inzego nyinshi zacyo keretse urw’umutekano n’urw’ububanyi n’amahanga rugenzurwa na Denmark.
Ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yagaragaje ko yifuza cyane iki kirwa bitewe n’ahantu giherereye n’umutungo kamere gifite, ndetse bivugwa ko ashobora gukoresha imbaraga z’igisirikare mu kucyomeka kuri Amerika, mu gihe ibiganiro bitatanga umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!