Ibi bitangajwe nyuma y’icyumweru, Perezida Donald Trump atangaje ko Guverineri wa Louisiana, Jeff Landry, yagizwe intumwa idasanzwe mu kirwa cya Greenland gisanzwe ari icya Denmark.
Ku wa Kane, Frederiksen yamaganye ibyo yise ibikangisho, igitutu n’imvugo y’agasuzuguro by’umufatanyabikorwa wa hafi, gusa ntiyavuga Amerika mu buryo butaziguye, ariko anenga igitekerezo cyo kwigarurira ikindi gihugu kuko ari imyumvire ishaje kandi idakwiye kwemerwa.
Ati “Kuvuga ko ushaka kwigarurira ikindi gihugu n’abantu nk’aho ari ikintu umuntu ashobora kugura no gutunga. Ntabwo ari twe dushaka intambara, ariko nta gushidikanya uko byagenda kose tuzahagarara bwuma ku kibi n’icyiza.”
Umwami Frederik X wa Denmark mu ijambo risoza umwaka, yavuze ko ibihe bikomeye biri imbere, ashimira abaturage ba Greenland ku mbaraga bakomeje kugaragaza, ashimangira ko Denmark ikomeje kongera imyitozo n’ubushobozi bw’ingabo zayo kubera umwuka mubi uri kwiyongera.
Icyifuzo cyo kwigarurira Greenland ntabwo ari gishya kuko Trump kenshi yagaragaje inyota yo kwigarurira iki kirwa kuva yatangira manda ye ya Kabiri, avuga ko ari impamvu z’umutekano w’igihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ukuboza, Trump yavuze ko Amerika ikeneye Greenland, ibishingiye ku kuba iherereye muri Arctique no ku butunzi bw’amabuye y’agaciro buhari nubwo yemera ko Denmark ifite amateka kuri icyo kirwa.
Ishyirwaho rya Landry, wigeze kuvuga ko azaharanira guhindura Greenland igice cya Amerika, ryateje uburakari. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Lokke Rasmussen, yavuze ko icyo gikorwa kidashobora kwihanganirwa ndetse ahamagaza ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu ngo atange ibisobanuro.
Ubutasi bwa Denmark buherutse kwerekana Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’icyago gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, zivuga ko Amerika ikoresha imbaraga z’ubukungu, harimo n’ibikangisho by’imisoro ihanitse, kugira ngo ishyire mu bikorwa ibyo ishaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!