TMZ yatangaje ko yabonye amakuru yerekeye dosiye y’uyu muhanzi, igaragaza ko abanyamategeko be Marc Agnifilo na Teny Geragos bandikiye umucamanza Arun Subramanian waburanishije urubanza, bamusaba kongera gukora isesengura akaba yarekura uyu mugabo umaze amezi 10 mu buroko.
Abanyamategeko be, mu nyandiko bandikiye urukiko, bavuga ko akwiriye gufungurwa kuko nta muntu wahamwe n’ibyaha nk’ibyo yahamijwe wakomeje gufungwa ahubwo bagiye bafungurwa mbere yo gukatirwa.
Bavuga kandi ko abagabo yahaga akazi ko gusambanya abagore bakundanye, bari abantu bakuru babikora nk’akazi. Ikindi bavuga ni uko ibyakorwaga na Diddy ari ubuzima busanzwe we n’abagore bakundanye [Cassie na Jane Doe] babagamo.
Diddy yahamijwe ibyaha bibiri ku wa 2 Nyakanga 2025, aho ategerejwe gukatirwa ku wa 3 Ukwakira 2025. Icyo gihe ahamywa n’ibyo byaha nabwo yasabye kurekurwa ku ngwate ariko ubucamanza bubitera utwatsi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!