Uyu mugabo ari gushinjwa ibyaha birimo guhohotera abagore n’abagabo, abakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ashinjwa kandi gushyiraho itsinda rigamije gucuruza abagore mu bikorwa byo kubasambanya ku gahato, ari nacyo cyaha gikomeye.
Kiramutse kimuhamye, uyu mugabo uri mu baraperi b’abakire yahanishwa igifungo cya burundu ndetse n’imitungo ye yakoreshejwe mu gukora iki cyaha igafatirwa na leta. Iyo mitungo irimo imodoka, inzu ze, indege ye bwite, ibigo by’ubucuruzi bye n’ibindi ku buryo biramutse bifatiriwe, byasiga uyu mugabo mu bukene bukabije.
Icyakora Diddy aracyahanyanyaza ndetse abanyamategeko be bari gusaba ko uru rubanza ruseswa rutarasozwa, bitewe n’amakosa akomeye yakozwe n’abatangabuhamya.
Ubuhamya bwatumye aba banyamategeko basaba gusesa uru rubanza, ni ubwatanzwe na Bryana Bongolan, inshuti y’akadasohoka ya Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy.
Bryana Bongolan yavuze ko ku itariki ya 26 Nzeri, 2016, Diddy yamunize ubwo bari ku ibaraza ry’inyubako ifite amagorofa 17 yose, amukangisha kumutura hasi.
Abanyamategeko bavuga ko ibi bitabayeho, bagashinja ubushinjacyaha kubeshya, ari naho bahera basaba ko urubanza ruseswa. Bavuga ko ubushinjacyaha bwashyigikiye ubuhamya bwa Cassie, wavuze ko yabonye Diddy anigira Bongolan ku ibaraza.
Nyamara ngo ntabwo Cassie yari ahari icyo gihe, kuko inyandiko yandikiranye Kristina Khorram wari umwe mu bakozi ba Diddy, zerekana ko atari yabonye ibyo yatangiye ubuhamya, aho yamwandikiye agira ngo "Mbonye ibintu bidasanzwe."
Byari byatangajwe ko ubu butumwa bwanditse ku itariki ya 26 Nzeri, umunsi bivugwa ko Diddy yanigiyeho Bongolan, gusa ubushinjacyaha bwaje kwivuguruza, bwemeza ko ubu butumwa bwanditse ahagana ku itariki ya 29 cyangwa 30 Nzeri, 2016.
Ku rundi ruhande, abunganizi ba Diddy basobanuye ko hagati ya tariki 24 na 29 Nzeri, 2016, uyu mugabo atari aho bivugwa ko yanigiye Bongolan, ahubwo yari muri Leta ya New York, ndetse berekanye ibihamya bya fagitire yishyuriyeho ibyumba bya hoteli yarayemo icyo gihe.
Abunganizi ba Diddy kandi banakomoje ku mafoto yagaragajwe n’ubushinjacyaha, yerekana Bongolan afite ibikomere ku ijosi no ku kaguru, bikavugwa ko ayo ari amafoto yafashwe neza neza uyu mugore akimara kunigwa na Diddy.
Ikoranabuhanga rigaragaza igihe amafoto yafatiwe, ryerekanye ko amafoto yakoreshejwe n’ubushinjacyaha yafashwe ku itariki ya 26 Nzeri, umunsi Bongolan avuga ko yanigiweho na Diddy.
Kubera iyi mpamvu, abunganizi ba Diddy bavuze ko ubuhamya bw’ibinyoma bushyira umukiliya wabo mu kaga ko kudahabwa ubutabera bukwiriye, basaba ko uru rubanza rwaseswa mu buryo bwuzuye.
Ni ubwa kabiri abunganizi ba Diddy basaba ko urubanza rwe ruseswa. Ku nshuro ya mbere, nabwo bavuze ko rukwiriye guseswa nyuma y’uko byemejwe ko ibimenyetso by’igikumwe cya Diddy byari ku icupa rya Molotov yakoresheje yangiza imodoka ya Kid Cudi, byangiritse.
Icyo gihe urukiko rwateye utwatsi iki cyifuzo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!