00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

République dominicaine: Hafashwe ibiro 1000 bya cocaine

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 23 September 2025 saa 01:37
Yasuwe :

République dominicaine yatangaje ko Ingabo zayo zifatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe ibiro 1000 bya cocaine yari itwawe mu bwato.

Ubwo bwato bwari buherereye mu Nyanja ya Caraïbes, ahagana mu bilometero 80 uvuye ku kirwa cya Isla Beata, kiri ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge muriRépublique dominicaine cyavuze ko cyafashe udupfunyika 377 twa cocaine yari mu bwato bukekwagaho gutwara ibiro 1.000 by’icyo kiyobyabwenge.

Hashyizwe hanze itangazo kandi ryagiraga riti “Ni ubwa mbere mu mateka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na République dominicaine bikoze ibikorwa byo kurwanya iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge mu Nyanja ya Caraïbes.”

Muri Kanama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara umunani n’ubutwara abasirikare mu mazi ari mu Majyepfo ya Caraïbes, mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Bivugwa ko ubwo bwato bw’intambara bumaze kugaba ibitero ku bwato butatu bwari butwaye ibiyobyabwenge, mu bikorwa byanahitanye abantu barenga icumi bari baburimo.

Amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu avuga ko ibyo bitero ku bwato butwaye ibiyobyabwenge bifatwa nk’ubwicanyi bukozwe nta mategeko yubahirijwe.

Ku wa Gatanu, abasenateri babiri bo mu Ishyaka ry’Abademokarate bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umwanzuro usaba guhagarika ibyo bitero.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko nibura ubwato bubiri bumaze kurohama buturutse muri Venezuela, aho Perezida wayo akunze gushijwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Gusa Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, ahakana ibyo birego avuga ko kwiyongera kw’Ingabo za Amerika mu Nyanja ya Caraïbes ari igitero ku gihugu cye.

Ingabo za Repubulika ya Dominikani n'iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe ibiro 1000 bya Cocaine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages