00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Kaberuka mu mpuguke zasabwe inama na Papa Francis ku birebana n’ubukungu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2014 saa 01:51
Yasuwe :

Umunyarwanda Donald Kaberuka akaba na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ari mu mpuguke mu by’ubukungu zatumijwe n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, ku wa 11-12 Nyakanga 2014, mu rwego rwo kuzisaba inama zijyanye n’uko politiki y’ubukungu ku isi yahindurwa hagamijwe gusaranganya ubukungu burangwa ku isi.
Papa Francis azwiho kuba atavuga rumwe na politiki y’ubukungu ku isi muri iki gihe; ibi bikaba bituma akomeza kwegera abo akeka ko bafite (…)

Umunyarwanda Donald Kaberuka akaba na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ari mu mpuguke mu by’ubukungu zatumijwe n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, ku wa 11-12 Nyakanga 2014, mu rwego rwo kuzisaba inama zijyanye n’uko politiki y’ubukungu ku isi yahindurwa hagamijwe gusaranganya ubukungu burangwa ku isi.

Papa Francis azwiho kuba atavuga rumwe na politiki y’ubukungu ku isi muri iki gihe; ibi bikaba bituma akomeza kwegera abo akeka ko bafite ubunararibonye mu bukungu ariko akabagisha inama.

Ni muri urwo rwego kuwa 11 Nyakanga yahuye na Prof Muhammad Yunus wo muri Bangladesh wanigeze guhabwa igihembo cya Nobel n’abandi bavuga rikijyana barimo n’Umunyarwanda Donald Kaberuka.

Donald Kaberuka aramukanya na Papa Francis

Itangazo ryasohowe n’ikigo Yunus Centre giherereye i Dhaka rigira riti "Kiriziya Gatolika iyobowe na Papa Francis irashaka gushyiraho politiki nshya y’ubukungu itiyibagije n’amahame y’ukwemera.”

Papa Francis yiyemeje ibi mu rwego rwo gushakisha igikwiye hagamijwe kurwanya ubusumbane mu bukungu; iyo bubayeho bikaba biba n’intandaro yo kubangamira agaciro ka muntu.

Iyo nama yitabiriwe na Jose Angel Gurria, Umunyamabanga mukuru wa OECD (Organisation for Economic Co-operation and Development); Mark Carney, Guverineri wa Banki y’u Bwongereza; Michel Camdessus, Wahoze ayobora ikigega cy’Isi cy’imali; Ngozi Okonjo-Iweala, Minisitiri w’imali wa Nigeria; Donald Kaberuka, Perezida wa AfDB; Huguette Labelle, umuyobozi wa Transparency International, na Jeffrey Sachs, Umuyobozi wa Kaminuza yo muri Colombia izwi ku izina rya Earth Institute of Columbia University.

Papa aganira na Muhammad Yunus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages