Trump nyuma y’igihe gito arasiwe muri Leta ya Pennsylvania, n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko agakomereka, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, yongeye gutangaza ko agiye gusubirayo.
Mu magambo ya Trump yagize ati “Nzasubira i Butler muri Pennsylvania mu bikorwa binini kandi byiza byo kwiyamamaza, mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zahaguye n’abandi bakomeretse mu byumweru bibiri bishize.”
Trump yavuze ko azakomeza kandi gukora ibikorwa byo kwiyamamaza anashimangira ko Urwego rwa ‘Secret Service’ rwemeye kongera cyane imikorere yarwo no gukaza ingufu mu kubungabunga umutekano.
Yavuze ko nta muntu n’umwe ugomba kwemererwa guhagarika cyangwa kubangamira ubwisanzure bwe bwo kuvuga cyangwa guteranira hamwe n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!