Imbuga zikusanya ibitekerezo by’abanyamerika ku matora, zigaragaza ko amahirwe menshi ahabwa Trump kurusha Biden bahanganye.
Trump ahabwa amahirwe angana na 45.8% yo gutsinda mu gihe Biden afite 44%, bivuze ko Trump arusha Biden amahirwe arenga 1.5%
Ni ubwa mbere umuntu wigeze kuba Perezida agaragaje gushyigikirwa cyane ku kigero ashyiramo umwitangirizwa munini hagati ye n’uwo bahanganye.
Nubwo amakusanyabiterezo ari ingenzi mu kugaragaza aho ibintu bigana, ubusanzwe Leta zifite abaturage benshi nizo ziba zihanganiwe cyane n’abahatanye mu matora.
Muri Amerika buri Leta igira abantu bayihagaririye bazwi nka electors, bose hamwe bakaba 538. Buri Leta igira umubare w’aba-electors bitewe n’abayituye, bityo Leta zituwe zigira abazihagarariye benshi ugereranyije n’izidatuwe.
Nka Leta ya Texas ifite abayihagararira 40 ari nayo ifite benshi, Florida ifite 30 na New York ikagira 28. Ibi bivuze ko nka Trump ari we utowe cyane muri Texas, amajwi yose ahita aba aye bakamuha ba bantu 40 bose.
Kugira ngo utsindire kuyobora Amerika, bisaba kuba wakusanyije abahagarariye za Leta bagera kuri 270.
Amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba tariki 5 Ugushyingo 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!