Ibi bitangajwe nyuma y’uko bimenyekanye ko tariki ya 15 Kanama 2025, Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya bazahurira muri Leta ya Alaska, baganire ku ntambara yo muri Ukraine no ku mubano w’ibihugu byabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Leavitt yagize ati “Birashoboka ko Trump ashobora kugirira uruzinduko mu Burusiya mu gihe kiri imbere.”
Umujyanama mu biro bya Perezida w’u Burusiya, Yury Ushakov, aherutse gutangaza ko mu gihe Putin na Trump bahurira muri Alaska, hashobora kubaho ibindi biganiro byazabera mu Burusiya.
Perezida wa Amerika uheruka gusura u Burusiya ni Barack Obama muri Nzeri 2013 ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu biri mu ihuriro rya G20 yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!