Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania.
Trump wari imbere y’ibihumbi by’abamushyigikiye, yavuze ko gutora Kamala Harris bahanganye, bizazanira Isi intambara ya gatatu.
Ati “ Kumugira Perezida bizaba ari ugukina n’ubuzima bw’Abanyamerika. Abana bacu bazinjizwa mu gisirikare, bajye kurwana intambara mu bihugu batazi.”
Trump yakunze kuvuga ko we natorwa, atazashora igihugu mu ntambara kuko bihombya byinshi.
Aherutse kwandika ku rubuga rwe, Truth Social ko Harris naramuka atorewe kuyobora Amerika, Uburasirazuba bwo Hagati buzamara imyaka 40 buri mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!