Minisiteri y’Intambara yatangiye imirimo mu 1789 kugera mu 1947 ubwo yahindurwaga ikagirwa Minisiteri y’Ingabo aho kwitwa iy’Intambara.
Mu butumwa bwatanzwe mu guhindura izina, byasobanuwe ko izina rya Minisiteri y’Intambara ritanga ubutumwa bwo guhangana no gukemura ibibazo kuruta uko yakwitwa Minisiteri y’Ingabo.
Perezida Donald Trump yakomeje ati “Ndatekereza ko ari ryo zina rikwiriye, bijyanye n’aho Isi iri kwerekeza uyu munsi. Ritanga ubutumwa bw’intsinzi.”
Iryo teka rikomeza rigaragaza ko Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth azajya yitwa Minisitiri w’Intambara.
Pete Hegseth na we yashimangiye ko ihinduka ry’izina rya Minisiteri ayoboye rigamije impinduka no kongera kwiyubaka kwayo bitari uguhindura izina gusa.
Ati “Tugiye kuzamura indwanyi ntabwo tugiye kuzamura gusa abarinzi.”
Izina rya Minisiteri y’Intambara ryatangiye gukoreshwa ndetse n’urubuga rwa Pentagon rwamaze guhindurwa, rugirwa war.gov n’izina rigirwa ‘U.S Department of War’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!