00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yajoye ukuntu Hillary Clinton aherutse gutinda mu bwiherero

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 23 December 2015 saa 10:43
Yasuwe :

Donald Trump wiyamamariza kuzahagararira ishyaka ry’aba- Républicain ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Zubumwe za Amerika yaserereje mukeba we wo mu ishyaka ry’aba-Democrate, Hillary Clinton uburyo yatsinzwe amatora mu 2008 n’ukuntu yagiye mu bwiherero agatinda ubwo yari mu kiganiro mpaka.

Ibi Trump yabivuze ku wa Mbere nijoro ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Leta ya Michigan nyuma y’umunsi umwe gusa yise Clinton umubeshyi amuziza kuba yaravuze ko igitekerezo cya Trump cyo kubuza abayisilamu kwinjira muri Amerika cyatumye umutwe wa Islamic State urushaho kongera imbaraga mu kwinjizamo abarwanyi bashya.

Trump uza mu bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka rye mu 2016 yagarutse ku kuntu ubwo yari mu kiganiro mpaka na bagenzi bo mu ishyaka ry’aba-Democrate ku wa Gatandatu nijoro ,Clinton yagiye mu bwiherero agatindayo.

Ati "Natekereje ko yabivuyemo, ese yari yagiye he? Hillary yari yagiye he? Byabaye ngombwa ko batangira ibiganiro mpaka adahari. Nzi aho yari yagiye. Biteye isesemi. Sinshaka kubivugaho.”

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko atari ubwa mbere Tump avuze amagambo ateye atya kuko no muri Kanama yanditse kuri Twitter amagambo anenga umunyamakuru wa Fox News, Megyn Kelly aho benshi bagaragaje ko yamusererezaga ku bijyanye n’imihango (y’abakobwa) nubwo we yabihakanye.

Donald Trump akomeje kurangwa n'imvugo zirimo amagambo akomeye mu kwiyamamaza kwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages