Ubwo yari imbere y’imbaga y’abarwanashyaka b’aba- Républicain mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Trump yatangaje ko bikwiye kandi bitunganye ko Abayisilamu bahagarikwa kongera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza abayobozi batahuye imyitwarire y’Abayisilamu muri iki gihugu.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko imbaga y’abantu benshi muri California y’amajyepfo bari bateze amatwi ijambo rya Trump, yahise imukomera amashyi menshi.
Ariko Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na bamwe mu bayoboke b’ishyaka ry’aba-Républicain bamaganiye kure ayo magambo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigira riti "Ibyo Trump yatangaje bihabanye cyane n’indangagaciro za Amerika ndetse n’umutekano wayo.“
Mugenzi we w’umu-Republicain, Jeb Bush, biyamamazanya kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko uyu muherwe Trump yatandukiriye cyane.
Mu cyumweru gishize, umuryango w’umugore n’umugabo b’Abayisilamu barashe ndetse banica abantu 14 mu bitaro biherereye i San Bernardino muri Leta ya California.



















TANGA IGITEKEREZO