00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yasabye ko sosiyete ya Apple ihabwa akato

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 20 February 2016 saa 04:26
Yasuwe :

Umukandida wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko sosiyete ya Apple n’ibikoresho byayo bihabwa akato kugeza ubwo ifashije FBI kwinjira ku ngufu muri iPhone y’umwe mu bagabye ibitero by’i San Bernardino byahitanye abantu 14 muri California mu mpera z’umwaka ushize.

Imbere y’abamushyigikiye muri Carolina Trump yagize ati "Apple ihabwe akato kugeza igihe izatanga ayo makuru.Apple igomba guha iyo Telefoni inzego z’umutekano.Icyo ntekereza ni uko igikwiye gukorwa ari uguha akato Apple kugeza igihe itangiye ubu bufasha. Mu by’ukuri ni uko mbitekereza.Apple ihabwe akato.”

Ku rubuga rwe rwa Twitter kandi hagaragaraho amagambo agaragaza ko we agiye kureka gukoresha telefoni zayo mu gihe itaratanga aya makuru.

Yagize ati “ Nkoresha iPhone na Samsung. Mu gihe Apple itazatanga amakuru y’iterabwoba ku bayobozi nzaba nkoresha gusa Samsung kugeza igihe bazayatangira”

Umucamanza wo muri Leta ya California witwa Sheri Pym, yategetse Apple gutanga ubufasha mu kubona amakuru kuri telefone igendanwa yo mu bwoko bwa iPhone 5C, buzorohereza abakozi ba FBI kubona amakuru ku wayikoreshaga mu bagabye ibitero.

Apple yo yakomeje kwigira ibamba ivuga ko itazayatanga mu rwego rwo gusigasira amabanga y’Abakiriya.

Donald Trump yasabye ko sosiyete ya Apple ihabwa akato

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages