Umushinjacyaha Mukuru wa New York, Letitia James, yavuze ko mu iperereza yakoze mu gihe cy’imyaka itatu yasanze Donald Trump yarayobeje uburari ku mitungo ye hagati ya 2011 na 2021.
Trump yagize uburakari ku byo yashinjwe, avuga ko ari ibirego bishingiye ku ivangurwa ririmo n’iry’uruhu, kuko uwo mushinjacyaha ari umwiraburakazi, ashimangira ko imitungo ye yayikoreye mu nzira nziza.
Uwo mushinjacyaha yavuze ko atitaye ku bivugwa na Trump kuko yaba uko atekereza ko akomeye cyangwa akavugishwa n’ubutunzi afite, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Ibikubiye mu byavuye mu iperereza rya Letitia James, bivuga ko Trump n’abo mu muryango we barimo abana be bakoze uburiganya bagatumbagiza agaciro k’imitungo yabo, bigatuma bahabwa inguzanyo mu buryo bworoshye kandi bakishyura imisoro mike.
Imitungo yabo yazamuriwe agaciro mu nyandiko harimo amahoteli yabo ari i Chicago, ibibuga bya golf bafite i Miami n’izindi nyubako ziri i Washington DC.
Umucamanza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Engoron, avuga ko ibyo byaha nibihama Trump n’abo mu muryango we barimo abana be Donald Jr, Ivanka na Eric Trump bareganwa, batazaba bemerewe gukorera ishoramari i New York kuko hazateshwa agaciro ibyangombwa byazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!