Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Perezida Trump aherutse gushyira iyo kajugujugu ku isoko ariko nta giciro runaka yayihaye, abazashaka kuyigura nibo bazatanga ibiciro agahitamo icyo yumva kimunyuze.
Kajugujugu ya Trump ni iyo mu bwoko bwa 1990 Sikorsky S76-B yakozwe na Sikorsky Aircraft Corporation yo muri Amerika. Bivugwa ko ku isoko, kajugujugu nk’izo zakozwe zigura agera kuri miliyoni y’amadolari.
Trump yaherukaga gushyira ku isoko imwe muri kajugujugu ze mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari akiri Perezida.
Uyu mugabo afite kajugujugu eshatu zo mu bwoko bwa Sikorsky S76-B ziyongera ku zindi ndege bwite asanganywe.
Ntabwo haratangazwa icyatumye Trump ashyira ku isoko iyo kajugujugu ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!