Ibi biraterwa n’umwuka utari mwiza wakurikiye amagambo yavuzwe na Donald Trump mu cyumweru gishize asaba ko Abayisilamu badakwiye kwemererwa kwinjira muri Amerika, nyuma y’aho umuryango w’umugore n’umugabo b’Abayisilamu barashe ndetse bakica abantu 14 mu bitero by’i San Bernardino muri Leta ya California.
Amagambo yatangajwe na Trump yamaganwe n’abantu batandukanye barimo n’abo mu ishyaka ry’aba- Républicain abarizwamo ndetse basaba ko yareka kwiyamamaza.
Abinyujije kuri Twitter, uyu mugabo uhabwa amahirwe yo kuba yahagararira ishyaka rye yavuze ko 68% by’abamushyigikiye bashobora kumutora niyo yaba ari umukandida wigenga.
Yanongeye kubihamiriza televiziyo ya ABC aho yagize ati " Nibakomeza kumfata nabi, nshobora kubishyira mu bikorwa.”
Trump kandi yafashe icyemezo cyo gusubika urugendo yagombaga kugirira muri Israel avuga ko azasura iki gihugu amaze kuba perezida. Iki cyemezo akaba yagifashe nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu agaragaje ko adashyigikiye ibyavuzwe na Trump, kuko kuri Netanyahu ngo amadini yose agomba kubahwa.
Mark Zuckerberg washinze Facebook abinyujije ku rukuta rwe yagaragaje ko yifatanyije n’Abayisilamu ko n’ubwo ari Umuyahudi ababyeyi be bamutoje kurwanya ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi kuko n’ubwo ibyo bikorwa ataba ari we bikorewe uyu munsi, ingaruka zabyo zigera kuri bose.
Uwigeze kuba igihangange mu mukino w’iteramakofe Muhamad Ali, nawe yamaganye ibyavuzwe na Trump, avuga ko abayobozi bari bakwiye gukoresha umwanya bafite mu gufasha abantu kurushaho kumva no gusobanukirwa n’idini ya Isilamu.
























TANGA IGITEKEREZO