Mu kiganirompaka cyo mu ijoro ryakeye, Donald Trump yavuze ko azashyiraho umushinjacyaha wihariye uzakurikirana ubutumwa Clinton yohereje kuko ngo yashyize umutekano w’igihugu mu kaga.
Reuters yanditse iyi nkuru, ivuga ko icyo kiganirompaka cyamaze iminota 90 cyibanze ahanini ku mashusho (Video) yafashwe mu mwaka wa 2005, aho Trump yumviswe avuga amagambo y’urukozasoni ku bagore.
Trump yavuze ko iyo video yamubabaje ariko ko we yiganiriraga. Yagize ati “ Bill Clinton ni we wakoze ibibi, ibyanjye byari amagambo ariko ibye ni ibikorwa”.
Trump yagaragaye mu kiganiro mpaka ari kumwe n’abagore bashinja Bill Clinton kubahohotera ubwo yari ku butegetsi kuva 1993-2001.Trump yashinje Hillary Clinton gutoteza abo bagore.
Hillary Clinton yashubije Trump ko adakwiye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati “ Yavuze ko video itagaragaza uwo ari we, ariko ndahamya ko kuri buri wese wayibonye igaragaza neza uwo ari we”.
Trump yakomeje kunenga Clinton ku butumwa bw’ibanga bwa email amubwira ko “ na we ubwe yagakwiye kwinenga”.
Muri icyo kiganiro Clinton yavuze ko " bitunguranye cyane kubona umuntu ufite imyitwarire nk’iya Trump adashinjwa icyaha na kimwe muri iki gihugu” undi na we amusubiza agira ati " nawe uba uri muri gereza".
Iperereza ryakozwe n’Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,FBI muri uyu mwaka, ryashojwe nta cyaha gihamye Clinton nubwo Umuyobozi Mukuru wa FBI James Comey, yavuze ko yagize ubushake buke mu kwitondera ibyahungabanya umutekano w’igihugu.
Clinton yakomeje avuga ko nta “gihamya” ko ububiko bwe bwaba bwaribasiwe na ba rushimimusi ndetse ko nta makuru yigeze atesha agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO