Ibi byakurikiye amagambo Perezida Gustavo yavuze anenga Amerika yari yafatiriye ubwato bwa butwara peteroli ya Venezuela, avuga ko n’igice kinini cya Amerika y’Epfo cyubatswe ku butaka bwibwe.
Ubwo Trump yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa 22 Ukuboza, yavuze ko Gustavo ari umuntu mubi cyane, amusaba kwitonda kubera ikiyobyabwenge cya cocaine bivugwa ko cyoherezwa muri Amerika.
Ati “Dukunda abaturage ba Colombia, ariko umuyobozi wabo mushya ni umunyamahane, kandi agomba kwitonda.”
Trump yavuze ko hari inganda eshatu zikora cocaine kandi ibyiza ari uko zahita zifungwa.
Ibihano Amerika yafatiye Venezuela no gufatira ubwato bw’iki gihugu butwara ibikomoka kuri peteroli byongereye umwuka mubi hagati ya Colombia na Amerika. Perezida Gustavo yakomeje kunenga politiki ya Amerika ananenga bikomeye ibikorwa bya Amerika byo kohereza ingabo muri Venezuela.
Muri Nzeri 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko ishobora kwambura Gustavo visa, nyuma ubutegetsi bwa Trump bushyiraho ibihano bijyanye no kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, ariko Colombia ivuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.




Ibitekerezo 0